+250788643708

info@y4yrwanda.org

Urugamba rwa mbere natsinze – Maze NKIYEMERA

Ni rwo rugamba rwa mbere nari ndwanye kandi ndurwana ntategujwe kuko abari batangije imirwano batari babanje kutugisha inama.

Aho twari twibereye twagiye kumva twumva ikirere kirahindutse, twumva hari ubushyuhe burenze ubusanzwe, twumva amajwi hiryaaaa bisumaaaa nka ya miyaga tujya twumva ngo ni za vamuso (Les Vents Moussons), tukumva biteye ubwoba.

Ngo tujye kumva twumva hatangiye umutingito, tukava nk’iriyaaaa tukikubita nk’iyooo tukagaruka, wagira ngo isi turimo iri kugongana n’indi si tutazi. 

Nta wabwiye undi ariko twese twatangiye kwiruka dushaka kuva aho hantu kuko twumvaga nta mutekano uhari, cyangwa se isi yaho igiye kurangira. Turiruka ye, nareba inyuma nkabona nkurikiwe n’abandi nka 300,000,000. Kandi buri wese yiyumvamo ko hari burokoke umwe tu.

Ngiye kumva numva ngo poooo. Numva ikintu kiranjugutiye kijugunya nk’iriya. Nanjye ndijugunya ngwa ahantu hanepa, hameze neza, hari agashyuhe, mbona isi yaho inyizingiyeho, ihita yifunga. 

Ndebye inyuma nsanga bagenzi banjye boseeee basigaye inyuma, babakingiranye, mbona bamwe bameze nk’abatangiye kubura umwuka. Ndibaza nti ese hariya basigaye ni wo muriro utazima bajya bavugaaaa? Humm ese ubwo iby’umuriro nari nakabimenye di? Umenya hano mbateye injuga nanjye. 

Gusa mpita menya ko nsinze urugamba rwanjye rwa mbere, kandi mu by’ukuri nta mbaraga nyinshi nashyizemo. Mba uwa mbere muri 300,000,000 twari duhanganye. 

Bihita bimpa imbaraga ko n’izindi ngamba zizaza nyuma nzazitsinda nta kabuza, n’ubwo zo zari kuzaza zikaze kuruta urwo nari nsinze.

Numva bya bijwi byavuganaga biniha, noneho biriruhukije. Numva noneho biravuga bituje. Kamwe mu ijwi rito kabwira icyavugaga mu rujwi ngo Humm, Cheri ubu ntuyinteye? Cya kindi nacyo ngo Ngaho se shaaa!!! Ntacyo tuzabimenya nyuma ya 2 semaines.

Mpita menya ko ntangiye ubundi buzima mu isi nshya, aho naho nari buhamare amezi 9 yose.

ISOMO: Ese niba urwo rugamba wararutsinze muri 300,000,000, si ikimenyetso ko hari umugambi wagutse cyane wari warakugenewe ndetse ko n’izindi ngamba zose wagenewe kuzazitsinda. 

Gira Impagarike n’Ubugingo. TSINDA TSINDA. 

Biracyaza…

RECENT ARTICLES
Mu isi ya njyenyine mu nyenga y’inyanja
Mbona Inkotanyi bwa mbere​
Kuki tugomba guhora duhitamo?
Urugamba rwa mbere natsinze – Maze NKIYEMERA
Image of freedom
🎉✌️Umunsi nibohora bwa mbere ✌️🎉

There are many variations of passages of lorem ipsum available the majority have alteration simply in form by injected humour

Newsletter

Subscribe to get regularly updates from our blog