Umunsi nibohora bwa mbere✌️✌️.
Igihe cyose uzumva utagikwirwa ahantu, ukumva hakubyiga cyangwa wowe uhabyiga, burya uzibohore.
Burya UZIBOHOZE.
Nkiri muri iyo si rero (Soma inkuru iheruka) byose byari uburyohe. Nta mwanya wo gusonza nabonaga. Natangiraga kwifuza ibyubaka umubiri, biti ba. Nakenera ibyongera imbaraga biti po, ibiwurinda indwara byo byari munangi. Mbega indyo yuzuye. Nta n’igiceri.
Numvise hanze aha piscine muzishyura ngo muge koga😂😂. Njye nari nituriyemo nkarya noga, nkoga ndya, nkagenda noga, nkanaryama noga. Nta n’igiceri🎉🎉.
Reka igihe kizagere rero ntangire kumva aho hantu hatakinkwiriye. Ako nkoze kose ngo ndabajennye. Nakwiramburira akaguru nkumva ngo ahhhhh kirambabaje igihungu cyawe. Nashaka guhindukira ngo nirebere hirya nkumva ndahuzuye, nkagonga ibintu. Numva ibyari umunyenga bibaye ibindi pe. Mba ndabirambiwe. Numva NABIVAMO.
Kandi disi n’uyu munsi ibyo bintu bijya bibaho, nawe wabona bikubaho. Mu kazi ugashaka igishya uri kunguka wapi. Washaka igishya uri kungura ikigo wapi. Ukareba ikigare mumaranye imyakaaaaa nta cyo ubungura nta n’icyo bakungura, ugasanga ni hafi ya ntacyo. Selifi na byeri tu, mwakabya mugashyiramo ka bruchete.
Ugasanga wenda nyineee urebyeeee buriya hari ukuntu warambiwe uburyohe bw’ubwigenge bw’ubuseribateri. Ugasanga usigaye ujya nko gusura umuryango bakakwicazanya n’abana. Nonese nyine ntuba uri … ntacyo mvuze.
Mbese kuki UBYIGANIRAMO? Ibohoze man.
Icyo gitondo cy’iya mbere Kamena nari nabyutse nakaniye. Sinitaye ko ntazi uko hanze byifashe. Ese kurya barishyura? Ese naho habayo piscine ya furi? Ese ibijwi njya numva ni abantu beza? Bazanyakirana umutima mwiza se? Ese bazankunda? Ibyo byose byari ibikangisho byo kumbuza kwibohoza, ariko icyo gitondo nari nakaniye.
Maze isi ndayivangavanga, ndabavuyanga. Mama mubuza epfo mubuza ruguru, abura ubwicara abura ubuhagarara. Ahumeka insigane, nkajomba agatsinsino ahagana ku muryango nkumva aratatse. Akajya kwihagarika afite ubwoba ngo ndamucika maze bikanga no kuza.
Ngiye kumva numva ahamagaye Papa ati yewe umenya hageze, reka tujyeyo. Numva hanze aho ibintu biri guhubangana baswabaganya nk’abari gutuburira umusazi.
Mu kanya gato twinjira mu kindi gisi kinini cyagendaga gihinda cyane ariko kinihuta kurusha icyo nari menyereye. Nyuma naje kumenya ko ngo ari imodoka yajyaga kwa Muganga.
Ntarambiranye rero urugamba aho niho rwasorejwe kuko twagezeyo nabarembeje, yewe nari namaze no kubona amarembo aho ari. Nasanze neza neza ari hamwe cya kigabo cyajyaga gishaka kwinjirira kiza mu isi yanjye.
Twagezeyo ntitwabitindamo kuko mu kanya nk’ako guhumbya nari ngeze hanze. Hummmm mbega umwuka mwiza!! Mbega ibyishimo!!! Ishishishishiiii mbega imbeho. Ehhh n’inzara iba ijemo, hari n’urugabo rwankubise inshyi rwambaye ibikanzu.
Ariko nari nahageze tu..Mba ndibohoye. Mba ndavutse. Mba ntangiye ubuzima bushya. Ku isi mba nahageze. Nsanga hanaryoshye kubi, nibaza icyatumye ntinda iyo mu isi ya mbere.
Igihe cyose uzumva utagikwirwa ahantu, hakubyiga cyangwa wowe uhabyiga, burya uzibohore. Hashobora kuba hari agashyuhe, urya utavunitse, utazi n’iyo biva, mituyu utayishyura, mbese kubaho bitagusaba imbaraga habe na shwi. Ariko ugasanga kuguma aho hantu biri kukudindiza.
Ese wowe uzibohora ryari? Ako gashyuhe uzakinjoyinga kugeza ryari? Ibyo wigira byose kamfati zone iryoha iryana. Fata icyemezo hakiri kare, utazasanga waratindiye ubusa.
Icyumweru cyiza mwese.