+250788643708

info@y4yrwanda.org

Mbona Inkotanyi bwa mbere​

Mbona Inkotanyi bwa mbere

 

(Amasaha 18 mbere yaho)

Ndabyibuka nk’aho hari ejo.
Hari nko mu ma saa 14h17. Umusaza wari utuye mu gipangu cy’imbere yo mu rugo akaba yabonye amakuru ntumbaze aho yari yayakuye. Aba abikojeje undi muturanyi. Bibacanze bati mureke tujye kubaza Kanyandekwe (uwo akaba ni Vieux wanjye).

Huti huti baraje bicaye muri bingalo mu rugo. Bari abagabo 4 buri wese ahagarariye umuryango. Nkajya mbona baravuga bongorerana, dore ko amatsiko yanjye ari agatsi, mba ncumye akarenge negereye bingalo.
Kubera ibyo bavugaga byari serieux, ntibanamenye ko nahageze. Nanjye amakuru nyatara bucece.

Uwo musaza wazanye amakuru aba arateruye ati rero, wa mu kapiteni ujya aza hano kudusuhuza, yatwibiye ibanga. Ati bamenye amakuru ko Kagame yarahiye ngo Kigali agomba kuyifata bitarenze le 05/07/1994. Ngo yavuze ko natayifata, ibibombe byose basigaranye babitwikisha Kigali barangiza bakisubirira Uganda. None muze twihungire.

Vieux (Papa) ati ariko se baririrwa batwika, ubundi baracyarwana na nde? Ati nyamara ibyo ni ibihuha. Hagati aho ubwo Kanombe yari yarafashwe, Gisozi yarafashwe, Gatsata yarafashwe, Nyamirambo igice cyo hepfo y’umuhanda harafashwe, Bugesera yarafashwe… n’ahandi.

Umugabo ati nyamara njye bambwiye ko uyu mugoroba barara bagiye, bakajyana na Etat Major. Ati banambwiye ko bafite ikamyo nini, tubishatse baza guparika ku muhanda tugasimbukiramo twese, ababishaka. Ati gusa nababwiye ko turi benshi bambwira ko nta kibazo tutazanye imizigo.

Papa ahindukira areba umusaza bari bicaranye. Ati sha Kana, urabona aba bantu bagushatse muri Kigali, muzajyana mukagera iyo mugiye ntazi ukazababanaho. Ati bazagutsinda mu nzira. Nyuma y’impaka zamaze igihe kitari gito bafata umwanzuro. Bose bemeranya ko nta wugenda.

Bacura umugambi ko bagiye gufunga ibipangu, bagategereza ejo hazaza. Gusa bemeranya ko mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kujijisha rubanda, bashyira imyenda n’ibikoresho mu marembo, bikagaragara nk’aho babihataye biruka bambuka bajyana na Guverinoma.

Icyo nibuka izi saha nari namaze gushyira imyenda, akamamiyo n’udusafuriya mu marembo, nk’uwabihasize njya ku muhanda. Dusubira mu rugo, turafunga tuzimya amatara, dutegereza mu gitondo. Ikindi nibuka ko izi saha twumvaga mu rugo hari gutigita nk’aho ku muhanda hari kunyura bya bimodoka bitsindagira umuhanda cyangwa hari kuba umutingito. Cyakora byari n’UMUTINGITO kuko ibyari bukurikireho byari ubundi buzima. 

Ntirwari tuzi ko mu gitondo, tugiye kuba abahamya bo kuzavuga IVUKA BWA KABIRI ry’u RWANDA.

Sinari nzi ko mu gitondo EJO nzabona Inkotanyi nari maze Imyaka ine numva kuri Radio Muhabura, nkazivugisha nkanazikoraho imbonankubone, inkorahongukoreho. 

Biracyaza…

#Kwibohora31

RECENT ARTICLES
Mu isi ya njyenyine mu nyenga y’inyanja
Mbona Inkotanyi bwa mbere​
Kuki tugomba guhora duhitamo?
Urugamba rwa mbere natsinze – Maze NKIYEMERA
Image of freedom
🎉✌️Umunsi nibohora bwa mbere ✌️🎉

There are many variations of passages of lorem ipsum available the majority have alteration simply in form by injected humour

Newsletter

Subscribe to get regularly updates from our blog