Kuki tugomba guhora guhitamo?

Ese duhitamo ibyo dukeneye? Ibyo dushaka se cyangwa ibyo abandi bashaka ko dushaka? Mbese bakadushakiramo





Iki ni cyo kibazo Sheja ejo bundi yambajije atabizi none nanjye ndaje nkibabaze. Tujyanemo mbese
.

Mwaramutse ariko
.


Turi aho turirambitse gutya gutya muri week end, turi kwiganirira dusangizanya uko icyumweru cyagenze.
Sheja: Papa njyewe rero sinzi uko nzabigenza pe
, abana twigana bamereye nabi.


Papa: Bimeze bite se kandi? Bagutwaye iki?
Sheja: Oya baba bansererezaa, ngo nandika gahoro cyane, rimwe na rimwe bakavuga ngo nandika nk’akanyamasyo.
Kandi njyewe mba nshaka kwandika neza. Iyo nanditse nihuta rero nandika nabi. Kandi Papa, uzi abo baba banseka ukuntu bandika, akubita agatwenge

.



Papa: Ubwo se nyine abandi ntibajya bagutanga kurangiza, ukiri kwandika nk’akanyamasyo
?


Sheja: Nyine, hari igihe barangiza nko kwandika mbere, njyewe ntararangiza hakaba n’igihe bashobora gusiba kuri tableau ntararangiza.
Ubwo ngomba guhitamo; soit nkandika nihuta ariko nkandika nabi cyangwa se nkikomereza kwandika neza, iby’inyuma bikajya bincika, abo ba peuple nabo bagakomeza kujya banserereza

.




Papa: Ubwo se nta kuntu watangira kugerageza kongeramo ka vitesse, bikazagenda biza buhoro buhoro? Ariko nubona ugiye kwandika nabi, ujye wongera ugabanye.
Aba aratibitse. Icya mbere ni uko yari yatezwe amatwi, ibimuremereye abonye aho abisuka.
Nsigara ntekereza kuri iyo message. Nibwo nibutse umugani twajyaga tureba mu bi tintin (cartoon) tukiri abana wa Bakame isiganwa n’akanyamasyo. Mpita nkora search ngwa kuri ako ka video .
Ikindi gihe ndamuhamagara ndakamwereka.
Arakarebaaaa, mbona afashe akanya aratekerezaaaa.
Sheja: Papa aka ka video wakoherereje Maitresse wanjye?
Papa: Kubera iki?
Sheja: Nyine yahita akereka abandi bana twigana, ntibazajye banserereza ngo ndi akanyamasyo. Ubu se ntikagezeyo mbere ya Bakame…
Ntiyabashije kunsobanurira neza aho bihuriye kuko nta n’umwanya yampaye, yahise atibika ajya gukina na mukuru we.
Gusa icyo nasigaranye ni uko video yamukozemo akazi


.




Aho kwiruka ikabyara ibihumye, ntiwakwigendera buhoro ariko ukagerayo amahoro?
Aho kwiruka nta focus, uwagenda buhoro ntiyagera ku ntego atirutse?
Ese ubundi abana bose ni bamwe?
Uyu munsi ni Vendredi, reka mbareke mubanze muyinjoyinge. Gusa, iyi nkuru irimo amasomo menshi Sheja yanyigishije. Tuzayagurukaho mu makuru yacu ataha, ariko habaye hari iryo wifuza ko tuzatsindagira, ntiwakwibuza kurinaga muri komenti segisheni. Tukazariha akanya.
Peace and Love
Happy Friday.
Yanditswe bwa mbere kuri Facebook ku ya 25/10/2024