Mu isi ya njyenyine mu nyenga y’inyanja

Seul au fond de l’ocean
Mbona Inkotanyi bwa mbere

Mbona Inkotanyi bwa mbere (Amasaha 18 mbere yaho) Ndabyibuka nk’aho hari ejo.Hari nko mu ma saa 14h17. Umusaza wari utuye mu gipangu cy’imbere yo mu rugo akaba yabonye amakuru ntumbaze aho yari yayakuye. Aba abikojeje undi muturanyi. Bibacanze bati mureke tujye kubaza Kanyandekwe (uwo akaba ni Vieux wanjye). Huti huti baraje bicaye muri bingalo […]
Kuki tugomba guhora duhitamo?

Kuki tugomba guhora guhitamo? Ese duhitamo ibyo dukeneye? Ibyo dushaka se cyangwa ibyo abandi bashaka ko dushaka? Mbese bakadushakiramo. Iki ni cyo kibazo Sheja ejo bundi yambajije atabizi none nanjye ndaje nkibabaze. Tujyanemo mbese. Mwaramutse ariko. Turi aho turirambitse gutya gutya muri week end, turi kwiganirira dusangizanya uko icyumweru cyagenze. Sheja: Papa njyewe rero sinzi uko nzabigenza pe, abana twigana […]
Urugamba rwa mbere natsinze – Maze NKIYEMERA

Ni rwo rugamba rwa mbere nari ndwanye kandi ndurwana ntategujwe kuko abari batangije imirwano batari babanje kutugisha inama. Aho twari twibereye twagiye kumva twumva ikirere kirahindutse, twumva hari ubushyuhe burenze ubusanzwe, twumva amajwi hiryaaaa bisumaaaa nka ya miyaga tujya twumva ngo ni za vamuso (Les Vents Moussons), tukumva biteye ubwoba. Ngo tujye kumva twumva hatangiye […]
🎉✌️Umunsi nibohora bwa mbere ✌️🎉

Umunsi nibohora bwa mbere✌️✌️. Igihe cyose uzumva utagikwirwa ahantu, ukumva hakubyiga cyangwa wowe uhabyiga, burya uzibohore. Burya UZIBOHOZE. Nkiri muri iyo si rero (Soma inkuru iheruka) byose byari uburyohe. Nta mwanya wo gusonza nabonaga. Natangiraga kwifuza ibyubaka umubiri, biti ba. Nakenera ibyongera imbaraga biti po, ibiwurinda indwara byo byari munangi. Mbega indyo yuzuye. Nta n’igiceri. Numvise […]
