Aho ngaruriye ubwenge, nibuka ko mperuka turi guhatanira igikombe n’ubuzima, ngatsinda ndi njyenyine. Nibuka ko ikintu cyamfunyitse muri cyo birangira njye nacyo tubaye umwe.
Nibuka ko bagenzi banjye bose batsinzwe bagasigara iyoo. Na n’ubu iyo nibutse urwo rugamba, bintera imbaraga ko n’izindi nzajya nzitsinda tu. N’ubwo uruhare rwanjye rwaba ruto, uwansindishije icyo gihe ntaho yagiye.
Mba ndebye hirya ndeba hino, nkabona ndi hagati mu mazi, njyenyine. Nshaka uwo nabaza aho ndi, shwi. Nshaka uwo twatera agaparu shwi. Ngira icyoba.
Nshaka kwicuza impamvu navuye mu bandi nkaza aho njyenyine, nkibaza nti ubu aho bari wenda bararyohewe kundusha, wenda ubu bari mu ga party. Nyumaaaa, vuba aha rwose ni bwo naje kumenya ko burya urubanza rwabo rwarangiriye kuri wa muryango.
N’ubu iyo ngeze mu bihe bingoye, bindeba njyenyine, ndibaza ngo wabona ndi hano kubera ko ubutumwa ngiye guhabwa ari nanjye njyenyine wabushobora. Maze nkabiharira uwatangije urugamba da. Sinishoboreye.
Mu gihe nkibaza ibyo, numva bya bijwi najyaga numva ubwo urugamba rwabaga rugiye gutangira. Nyuma naje kumenya ko kimwe cyabaga ari uwo hanze mwita Papa ikindi kikaba uwo mwita Mama. Ariko uyu wa nyuma we namukunze kubi. N’ubu ni uko..
Baganiraga batuje, nkunva ikiganza kininiiiii gikorakora ku isi ntuyemo, nkanyuzamo nkumva amajwi mezaaaa naje kumenya nyuma ko ari indirimbo zitwaga za Malayika, Imenagitero, l’Ete Indien, La Maladie d’Amour, Qui saura n’izindi zari zigezweho muri icyo gihe. Nkumva biraryoshye weeeee.
Ibyo bihe iyo byageraga numvaga meze nezaaa, nkumva nta yindi si iryoshye nk’iyo ndimo. Nkibaza ngo kuki ibi bihe bidahoraho koko? Nkibaza ngo aya masi ahura nkumva iyo ndimo iraryoshye gutya kuki adahura kenshi ngo yumvane aya majwi meza koko? Kuki badahura ngo bakorakoraneho gutya ko numva nanjye mbyungukiramo.
Nyuma naje kumenya ko hari ibyateye ku isi yo hanze byitwa akazi bituma abapapa n’abamama birirwa ngo bagendaaaa, ngo bahiga amafaranga ra. Ndavuga ngo puuuu, akazi karagapuuu. Kambujije kuryoherwa kurushaho. Wenda ubu mba…
Sinakubwira rero iyo najyaga kumva nkumva habaye umutingito nka wa wundi wa kera urugamba rutangira. Yayaya, nari kumenyera ko iyo umutingito wabaga hahaba ibihe byizaaa nkumva isi ndimo iratuje iraryohewe, nanjye bikangeraho pe.
Gusa nagiraga ubwoba iyo nabonaga mu kirere uruntu rumeze nk’ibyogajuru rumeze nk’urushaka kuza ku isi ntuyemo. Rugahatiriza bikanga. Icyambwiraga ko birunaniye rugiye ni uko nabonaga rusohoye imyotsi nk’imwe y’ibyogajuru. Nkabona rusubiyeyo nkiruhutsa nti ahwiii. Rwari ruje kumvangira.
Rimwe rero maze gukura, numva bya bijwi nise Papa na Mama biri kuvugana. Byari bisekeje
Papa: Erega ubu umwana tuba tumushakiye inzira.
Mama: Genda hari ibindi wishakiraga. Ariko nyamara iyo twagize ibihe byiza na cyo mba nunva kiri kwisimbiza nk’ikiri gucelebura.
Papa: Noneho tujye tubikora kenshi? OPROVIA iri hariya se izaba yankundiye shahu?
Mama: Wibeshyera akazi. Uzagabanye amasaha umara mu kabari na bya bigare byawe, urebe ko umwanya utaboneka. Ese ubundi tuzamwita nde?
Papa: Biterwa n’ibyo tumwifuriza. Ubu se ko dushaka ko kazaba akagabo, Uzabumugabo uraryumva gute?
Mama: Woooow, uzi ko ari keza di, très significatif. Ariko umaze igihe uritekereza? Reka dutegereze twe gushyuhaguzwa.
Biracyaza…
PS: Iyi episode nyituye aba Papa n’aba Mama bose bitegura abana mu gihe kiri imbere.