Kuki tugomba guhora duhitamo?

Kuki tugomba guhora guhitamo? Ese duhitamo ibyo dukeneye? Ibyo dushaka se cyangwa ibyo abandi bashaka ko dushaka? Mbese bakadushakiramo. Iki ni cyo kibazo Sheja ejo bundi yambajije atabizi none nanjye ndaje nkibabaze. Tujyanemo mbese. Mwaramutse ariko. Turi aho turirambitse gutya gutya muri week end, turi kwiganirira dusangizanya uko icyumweru cyagenze. Sheja: Papa njyewe rero sinzi uko nzabigenza pe, abana twigana […]
