Urugamba rwa mbere natsinze – Maze NKIYEMERA

Ni rwo rugamba rwa mbere nari ndwanye kandi ndurwana ntategujwe kuko abari batangije imirwano batari babanje kutugisha inama. Aho twari twibereye twagiye kumva twumva ikirere kirahindutse, twumva hari ubushyuhe burenze ubusanzwe, twumva amajwi hiryaaaa bisumaaaa nka ya miyaga tujya twumva ngo ni za vamuso (Les Vents Moussons), tukumva biteye ubwoba. Ngo tujye kumva twumva hatangiye […]
🎉✌️Umunsi nibohora bwa mbere ✌️🎉

Umunsi nibohora bwa mbere✌️✌️. Igihe cyose uzumva utagikwirwa ahantu, ukumva hakubyiga cyangwa wowe uhabyiga, burya uzibohore. Burya UZIBOHOZE. Nkiri muri iyo si rero (Soma inkuru iheruka) byose byari uburyohe. Nta mwanya wo gusonza nabonaga. Natangiraga kwifuza ibyubaka umubiri, biti ba. Nakenera ibyongera imbaraga biti po, ibiwurinda indwara byo byari munangi. Mbega indyo yuzuye. Nta n’igiceri. Numvise […]
